Byavuguruwe: Ukwakira 1, 2025
**Murakaza neza kuri **Life Compass**. Gukoresha urubuga rwacu, nukwemera kugengwa naya mategeko n'amabwiriza agenga imitangire ya serivisi. Niba utayemera, ntukwiye gukoresha serivisi zacu.
Life Compass itanga ubujyanama butihutirwa cyane (non-emergency), ndetse na serivisi zijyanye nubujyanama
cyane mugisate cy'ubuzima mubihe bitandukanye. Serivisi yishyurwa amafaranga RWF 99. Ntabwo serivisi dutanga
isimbura ubuvuzi bwo mu mutwe bwumwuga (professional mental health therapy), inama za muganga (medical care)
cyangwa serivisi zikeneye kwitabwaho byihutirwa (emergency).
Niba ikibazo ufite gisaba kwitabwaho
byihuse cyangwa ukaba uri kwibasirwa n'ikibazo cyubuzima bwo mu mutwe gikabije, turakwinginze gana ivuriro
rikwegereye bakwiteho byihutirwa uko bikwiye.
Inama uhabwa zishingira ku makuru uduhereza kandi zikaba izo kuguha umurongo byonyine (igihe wazishimye). **Life Compass** ndetse nabakozi bayo ntabwo bazishingira umwanzuro uwo ari wo wose ningaruka zawo wafata cyangwa ibikorwa wakora biturutse ku nama wakiriye biturutse kuri iyi serivisi.
Tugumana uburenganzira ntavogerwa bwo guhagarika bitunguranye cyangwa gufunga, gutesha agaciro konti y'umukiriya igihe cyose yishe amategeko n'amabwiriza agenga imitangire yiyi serivisi.